Kigali

Mbere y'uko bava mu Rwanda, abakinnyi b'ikipe y’igihugu ya Cameroon U17 basuye Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/04/2019 12:20
0 0 0 0 0 Loading... 0

Ikipe y’igihugu ya Cameroon y’abatarengeje imyaka 17 yari imaze iminsi mu Rwanda aho yari iri mu myiteguro mbere y'uko yerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje iyi myaka kizabera muri Tanzania, iyi kipe mbere y'uko iva mu Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.



Abakinnyi bose, abatoza ndetse n'abandi bose bari kumwe n’iyi kipe basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Mata 2019. Bakigera kuri uru rwibutso beretswe amateka y’ibyabaye mu Rwanda mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi aba abenshi bari bataravuka bakozwe ku mutima n’amateka y’u Rwanda ndetse bababazwa bikomeye n’ubunyamanswa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakoranywe.

Nyuma yo gusura ibice binyuranye bigize Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abagize delegasiyo y’ikipe y’igihugu ya Cameroon U17 bunamiye abashyinguye muri uru rwibutso rwa Gisozi ndetse banashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nyuma y’isengesho bakoreye kuri uru rwibutso.

Ikipe y’igihugu ya Cameroon yageze mu Rwanda tariki 26 Werurwe 2019 aho bakinnye imikino igiye itandukanye mbere y'uko berekeza muri Tanzania ahazabera igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 gitegerejwe mu minsi iri imbere. Iyi kipe byitezwe ko igomba kuva mu Rwanda yerekeza muri Tanzania kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2019.

CameroonCameroonCameroonCameroonCameroonNyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abakinnyi na delegasiyo y'ikipe y'igihugu ya Cameroon U17 bashyize indabo ku mva





Umwanditsi

Emmy Nsengiyumva

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS