Kigali

Kwibuka25: Abana bari mu mikino ya ANOCA Zone V 2019 basize basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/04/2019 1:18
0 0 0 0 0 Loading... 0

Kuva tariki ya 2-6 Mata 2019 mu Rwanda haberaga imikino y’abana bari munsi y’imyaka 18 babarizwa mu bihugu bifite amakomite Olempike yibumbiye mu karere ka gatanu (ANOCA Zone V Youth Games 2019), nyuma yuko imikino yari isojwe, abakinnyi n’abayobozi batandukanye basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.



Iki gikorwa cyahujwe no kuba ku nshuro ya 25 hibukwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 yahitanye abarenga miliyoni bishwe bazira uko Imana yabaremye.


South Sudan na Ethiopia batashye bamenye amatekka y'u Rwanda cyane cyane i Murambi


Abafaransa nabo bageze i Murambi bumva ibyabaye ku Rwanda muri Mata 1994

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hasojwe iyi mikino yamaze iminsi itanu, yari yitabiriwe n’ibihugu 11 bigize ANOCA Zone V; u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Somalia, Eritrea, Misiri, Ethiopia, Sudani na Sudani y’Epfo kongeraho u Bufaransa bwatumiwe ndetse n’ikipe Olempike y’Impunzi ziba mu Rwanda.






Bonaventure Uwamahoro umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe yakira abakinnyi ku Rwibutso rwa Murambi

Abitabiriye uru rugendo rwo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, basobanuriwe uburyo i Murambi habereye ubwicanyi ndengakamere, uburyo Jenoside yateguwemo n’uko yakozwe. Nyuma yaho batambagijwe mu bice byose bigize uru rwibutso bareba amateka u Rwanda rwanyuzemo muri Mata 1994 mbere yaho na nyuma yaho.

Mbere y'uko iyi mikino iba, muri gahunda harimo ko abana bazitabira iyi mikino ya ANOCA Zone V bazahabwa umwanya wo kumenya amateka u Rwanda rwaciyemo kugira ngo bizabafashe kuba babisobanurira bagenzi babo ndetse no kuba babikuramo isomo bakajya bakora siporo bimakaza umuco w’amahoro mu batuye isi yose.



Ikipe y'igihugu ya Uganda i Murambi

Ambasaderi Munyabagisha Valens perezida wa Komite Olemike y’u Rwanda (CNOSR) yavuze ko impamvu bahisemo kujyana abitabiriye iyi mikino gusura urwibutso rwa Jenoside ruri i Murambi, ari ukugira ngo bamenye amateka u Rwnada rwanyuzemo, bazayasangize abo mu bihugu bavuyemo kuko ngo nibo abambasaderi bagomba gutangira kwimakaza umuco w’amahoro.

“Icyo bigamije ni ukugira ngo bamenye amateka y’igihugu cyacu, uko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa kandi banabyigireho nk’abantu bo muri Siporo, bayikoreshe mu rwego rwo guca amacakubiri. Ni ukugira ngo kandi babashe kubisoburanurira n’abandi cyane ko mu bihugu byabo hashobora kuba hari n’abakoze Jenoside, bumve uburemere bw’ibyo abo bantu bahishe bakoze.” Amb.Munyabagisha

Ambasadaeri Munyabagisha Valens perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda

Muri iyi mikino ya ANOCA Zone V 2019 yaberaga mu Rwanda, u Rwanda rwakiriye iyi mikino rwakuyemo imidali itanu ya Zahabu, icyenda (9) ya Silver n’umunani (8) ya Bronze.

U Bufaransa bwaje imbere mu midali ya Zahabu kuko bafite irindwi (7), ibiri ya Silver (2) n’umwe na Bronze. Kenya ifite imidali itanu (5) ya Zahabu, itanu (5) ya Silver n’ine (4) ya Bronze.

Erythrea yatwaye imidali itanu (5) ya Zahabu, imidali ibiri ya Silver (2) n’ibiri ya Bronze. U Burundi buhakuye imidali ibiri ya Silver (2) n’ine ya Bronze (4).

Misiri ifite imidali itatu (3) ya Zahabu, umunani (8) ya Silver n’ine (4) ya Bronze. Uganda yatahanye imidali itatu (3) ya Zahabu, umwe wa Silver (1) n’irindwi (7) ya Bronze mu gihe Ethiopia yatwaye imidali ine (4) ya Zahabu, ibiri (2) ya Silver n’umwe wa Bronze.




Batambagijwe banahabwa amateka y'u Rwamda

PHOTOS: Lamos


ANDI MAFOTO






Umwanditsi

Mihigo Saddam

-

Sura Umwanditsi Nyandikira


Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS