Kigali

Sam Rwibasira wize umuziki ku Nyundo yasohoye amashusho y'indirimbo 'Naramubonye' irata ineza y'Imana-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/04/2019 15:52
0 0 0 0 0 Loading... 1

Sam Rwibasira uri mu bize umuziki ku Nyundo akaba n'umwe mu bayobora kuramya no guhimbaza Imana muri Bethesda Holy church Gisozi yashyize hanze indirimbo 'Naramubonye' yasohokanye n'amashusho yayo.



Sam Rwibasira yabwiye Inyarwanda.com ko yanditse iyi ndirimbo 'Naramubonye' mu rwego rwo gushima Imana yamukoreye ibikomeye. Yagize ati: Ni indirimbo yo gushima Imana. Nayanditse mbonye imirimo y'Imana kuri njye ndetse no ku bandi nari ntekereje." Amashusho y'iyi ndirimbo yafashwe ndetse atunganywa na Producer Fefe umwe mu bahagaze neza muri iyi minsi mu bijyanye no gutunganya amashusho y'abahanzi bakora umuziki wa Gospel.

"Iyo Uwiteka ataba umutabazi wanjye ngo andamburire ukuboko kwe, ubuzima bwanjye bwari gutura vuba ahacecekerwa mu gicucu cy'urupfu. Naramubonye aza kuntabara, ubwo nari ngeze mu gicucu cy'urupfu; Amfata ukuboko maze ankurayo, ubu ni we nirata ni umutabazi wanjye. Ni cyo gituma mpagaze ntafite ubwoba ngo nibaze ku bizaba ejo kuko nzi neza ko nta muntu n'umwe wabasha kugamburuza umugambi afite" Ayo ni amwe mu magambo yumvikana mu ndirimbo 'Naramubonye' ya Sam Rwibasira umwe mu banyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

REBA HANO 'NARAMUBONYE' YA SAM RWIBASIRA








Umwanditsi

Mupende Gedeon Ndayishimiye

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

IBITECYEREZO

  • HABIYALEMYE JOSEPH3 months ago
    NIBYIZA


Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS