Kigali

Abagize ‘Inyange Family’ yashinzwe n’umunyamideri Super Sexy bunamiye Abatutsi biciwe St Famille banaremera umubyeyi warokotse Jenoside-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/04/2019 18:00
0 0 0 0 0 Loading... 0

Abavandimwe n’inshuti z’umunyamideri Super Sexy bihurije mu muryango ‘Inyange Family’ mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ndetse no kurushaho gusabana. Abahuriye muri uyu muryango kandi kenshi bakunze gukora ibikorwa by’urukundo binyuranye. Kuri iyi nshuro bibutse Abatutsi biciwe St Famille muri Jenoside yakorewe Abatutsi.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata 2019 ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko rwiganjemo inshuti n’abavandimwe b’umunyamiderikazi Super Sexy bunamiye Abatutsi biciwe kuri St Famille, bifatanya n’abaturage bo mu murenge wa Muhima mu muhango wo gusoza icyumweru cyo #Kwibuka25 ndetse banaremera umubyeyi utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muryango umaze imyaka itari myinshi ushinzwe kuri ubu ni umwaka wa kabiri wifatanyije n’abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Nk'uko bitangazwa n’abayobozi b’uyu muryango mu mwaka wa 2018 bifatanyije n'abaturage bo mu karere ka Huye mu bikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 banagurira mituweli abatishiboye.

Muri uyu mwaka rero nyuma yo kunamira Abatutsi biciwe St Famille muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakifatanya n'abaturage bo mu murenge wa Muhima mu gikorwa cyo gusoza Icyumweru cyo #Kwibuka25, uru rubyiruko rwahise rujya mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Nyamirambo mu kagari ka Kivugiza gufasha umubyeyi Mukarushema Therese warokotse Jenoside wasigaye wenyine nyuma y'uko abe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aha uyu mubyeyi bakaba bamushyiriye bimwe mu byo kurya n’ibikoresho akenera buri munsi birimo iby’isuku, ibahasha irimo amafaranga yo kwifashisha n’igitenge bamugeneye azambara kuri Pasika ndetse n’amashuka yo kuryamaho cyane ko ubwo bamusuraga mbere biri mu byo bari basanze uyu mubyeyi akeneye. Mu ijambo rye uyu mubyeyi yashimiye bikomeye uru rubyiruko rwamugobotse cyane ko atari afite ubushobozi muri iki gihe.

Ubusanzwe yitwa Hyacinthe Weber, gusa yamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Supersexy Nana. Ni umugore wubatse, washakanye n’Umunyamerika bakundaniye muri Uganda aho yigaga kaminuza. Kuri ubu Super Sexy yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye gutura n'umuryango we dore ko umugabo we ariho avuka.

super sexy

Uru rubyiruko rwunamiye inzirakarengane ziciwe kuri St Famille

super sexy

Babanje gukora urugendo bava ku murenge wa Muhima berekeza kuri St Famille

super sexy

Bashyize indabo ahari amazina y'abiciwe aha mubona ku ifoto,...

super sexysuper sexy

Umwe mu bayobozi ba Ibuka mu murenge wa Muhima aganiriza uru rubyiruko amateka y'ibyabereye muri St Famille

super sexy

Uru rubyiruko rwatanze inkunga yarwo,...

super sexy

Bafatanye ifoto y'urwibutso,...

super sexysuper sexy

Uru rubyiruko rwahise rwerekeza ahabereye umuhango wo gusoza icyumweru cyo #Kwibuka25

super sexysuper sexysuper sexysuper sexysuper sexysuper sexy

Bahise bajya gufasha uyu mubyeyi i Nyamirambo

super sexyAbavandimwe bwite ba Super Sexy babarizwa mu muryango Inyange





Umwanditsi

Emmy Nsengiyumva

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS