Kigali

VIDEO: Muyango Augustin umubyeyi wa Diana Kamugisha yashyinguwe mu cyubahiro mu irimbi rya Gisirikare nyuma y'imyaka 22 yitabye Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/04/2019 18:17
0 0 0 0 0 Loading... 0

MUYANGO Augustin umubyeyi w'umuhanzikazi Diana Kamugisha uri mu bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyinguwe mu Cyubahiro mu irimbi rya Gisirikare riherereye i Kanombe mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mata 2019.



Muyango Augustin yari umusirikare mu ngabo z'igihugu cy'u Rwanda (RDF) ndetse yanabaye ingabo mu Gisirikare cya Uganda mu 1966 ubwo iki gihugu cyari kimaze imyaka micye kibonye ubwigenge. Ni we wabimburiye abo mu muryango avukamo kwinjira mu Gisirikare. Yabonye izuba tariki 1/11/1938, yitaba Imana ku wa 24/3/1997. Yabyaye abana 7 barimo n'umuhanzikazi Diana Kamugisha. Umuryango we wamushyinguye mu cyubahiro mu rwego rwo kumuhesha icyubahiro akwiriye bitewe n'uko yabaye intwari ubuzima bwe bwose. Umuhango wo kwimura no gushyingura mu cyubahiro umubiri wa nyakwigendera Muyango Augustin wabaye tariki 11 & 12 Mata 2019.

REBA HANO UMUHANGO WO GUSHYINGURA MU CYUBAHIRO UMUBYEYI WA DIANA KAMUGISHA

Amos Kamugisha umugabo wa Diana Kamugisha mu ijambo ry'abakwe bashatse mu muryango wa nyakwigendera Muyango Augustin, yavuze ko sebukwe ari ahantu heza kuko yakoze neza mu gihe cye bityo akaba ari yo mpamvu ashishikariza abo mu miryango yabo yose bakiriho gukizwa neza kugira ngo bazamusange aho ari. Amos Kamugisha yagize ati: "Ikidushimisha cyane ni uko dufite intego yo kugira ngo twebwe tuzabasange kuko bo barangije ibyabo. Ni uguhora twiteguye, dukizwa neza kugira ngo aho bari tuzabasange cyangwa kugira ngo igihe kimwe tuzahure. Ni nabyo dushishikariza imiryango yacu yose y'uko dukwiye gukizwa neza tukoga tukava mu mwanda."

Diana Kamugisha watumbagirijwe izina n'indirimbo 'Haguruka', 'Ibendera', 'Mwami Mana', Higher Higher' n'izindi zitandukanye, yabwiye Inyarwanda.com impamvu bashyinguye mu cyubahiro umubyeyi we. Ibyo yavuze bihuye n'ibyatangajwe mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro nyakwigendera Muyango. Diana Kamugisha yagize ati:"Ahantu i Masoro mu kibanza cye twari twaramushyinguye hagiye kubakwa inganda nk’uko gahunda ya Leta imeze. Ni yo mpamvu twahisemo kumwimura tukamushyingura mu cyubahiro mu irimbi rya Gisirikare kuko yari ingabo y’igihugu."

Diana Kamugisha yavuze ko se yarwanye intambara nyinshi kandi akazirwana neza by'akarusho akabera bagenzi be urugero rwiza. Ati: "Papa yarwanye intambara nyinshi kandi yazirwanye neza asiga amateka akomeye abera bagenzi be urugero rwiza." Abajijwe urwibutso yasigiwe n'umubyeyi we, Diana Kamugisha yagize ati: "Ikintu ntashobora kwibagirwa kuri we ni urukundo yankundaga kandi yakundaga abantu cyane. Ikindi navuga ni uko yagaragaje ubutwari kandi twese abana be buturimo."

REBA HANO UMUHANGO WO GUSHYINGURA MU CYUBAHIRO UMUBYEYI WA DIANA KAMUGISHA







Umwanditsi

Mupende Gedeon Ndayishimiye

-

Sura Umwanditsi Nyandikira


Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS