Kigali

NEW YORK: The Ben yatumiwe mu gitaramo cya mbere ku Isi gihuza abahanzi benshi b’ibyamamare mu muziki wa Afurika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/04/2019 20:26
0 0 0 0 0 Loading... 2

Mugisha Benjamin wamamaye ku izina rya The Ben ni umwe mu bahanzi bakomeye ndetse bari kugasongero k’abakunzwe muri muzika y’u Rwanda, uyu watangiye gushaka uko apfumura mu ruhando mpuzamahanga ngo amenyekanishe muzika ye, kuri ubu yatumiwe mu gitaramo cya ‘One Africa Music Fest’.



Nkuko bigaragara ku rutonde rw’abahanzi bazitabira iki gitaramo iki ni igitaramo kizitabirwa n’abahanzi b’ibyamamare banyuranye ku mugabane wa Afurika, ahazaba harimo; Diamond, Eddy Kenzo,WyclefJean,Tiwa Savage,Tekno, Burna Boy,Harmonize, 2Baba wamamaye nka 2Face kimwe nabandi benshi bazitabira iki gitaramo gifatwa nk’icyambere gikomeye ku Isi gihuza abahanzi benshi b’ibyamamare mu muziki wa Afurika.

The Ben

The Ben yatumiwe muri iki gitaramo

Iki gitaramo cyamamaye ku izina rya “One Africa Music Fest” ni igitaramo ngarukamwaka gihuza abahanzi benshi bibyamamare muri Afurika kibera hanze yuyu mugabane mu rwego rwo gukundisha abahandi muzika ya Afurika ndetse no gukumbuza umuziki wa Afurika abanyafurika batuye hirya no hino ku Isi. Muri uyu mwaka, byitezwe ko kizabera I New York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 10 Kanama 2019. Mu kiganiro Inyarwanda yagiranye na The Ben yaduhamirije ko mu by’ukuri ari iby’agaciro kwitabira igitaramo nkikingiki kirimo abahanzi b’ibyamamare muri Afurika atangaza ko nawe azakora uko ashoboye kose akerekana ko umuziki w’u Rwanda nawo ari umwe mu miziki myizi.

The Ben

Usibye The Ben iki gitaramo kizitabirwa nabahanzi benshi b'ibyamamare ku mugabane wa Afurika

Uyu muhanzi akaba yasabye abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuzitabira iki gitaramo ari benshi bakamutera ingabo mu bitugu cyane ko ariwe muhanzi nyarwanda rukumbi uzataramira muri iki gitaramo. Twibukiranye ko The Ben kuri ubu ari umuhanzi ufite indirimbo zinyuranye zigezweho mu Rwanda aho aheruka gushyira hanze indirimbo yise”Fine Girl” na “Naremeye” indirimbo yaherukaga gushyira hanze mu minsi ishize.






Umwanditsi

Emmy Nsengiyumva

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

IBITECYEREZO

  • Peter las3 months ago
    Eeee men tukurinyuma wangu kd kurage
  • Kabalisa 3 months ago
    Bamusuzuguye kuba atari kuri post y'abandi bahanzi.


Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS