Kigali

Yvan Buravan yerekeje mu Bufaransa aho agiye gukorera igitaramo agahabwa n'igihembo cya Prix Decouvertes yatsindiye-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/04/2019 20:47
0 0 0 0 0 Loading... 0

Yvan Buravan umwe mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda, akaba ari nawe wegukanye igihembo cya Prix Decouvertes mu mwaka wa 2018 yerekeje mu Bufaransa aho agiye gukorera igitaramo agahabwa n'igihembo cya Prix Decouvertes yatsindiye.



Yvan Buravan yegukanye igihembo cya Prix Decouvetes nyuma yo guhigika abandi bahanzi banyuranye bo ku mugabane wa Afurika. Uyu muhanzi agitsindira iki gihembo yegukanye amashimwe atandukanye nk'uko bigenwa na radiyo y'Abafaransa RFI itegura iri rushanwa.

Umuhanzi wegukanye iki gihembo ubusanzwe agenerwa ibihumbi 10 by'amayero bivuze arengaho gato miliyoni icumi z'amanyarwanda. Nyuma y'aya mafaranga umuhanzi wegukanye igihembo cya Prix Decouvertes agenerwa ibihembo birimo gutegurirwa ibitaramo bizenguruka umugabane wa Afurika (Ibi uko ari 12 yamaze kubikora mu minsi ishize) akanakora igitaramo mu mujyi wa Paris aho ashyikiririzwa igihembo nyamukuru.

Yvan BuravanYvan Buravan n'ikipe ye ubwo bari bahagurutse mu Rwanda berekeje mu Bufaransa

Iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Paris ni cyo Yvan Buravan yahagurutse i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 14 Mata 2019 agiyemo cyane ko azataramira i Paris ku wa Kabiri tariki 16 Mata 2019 akaba ari igitaramo kizanaca Live kuri Facebook ya Prix Decouvertes guhera i saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Nyuma y'igitaramo ni nabwo azashyikirizwa ibihembo bye yatsindiye. Uyu musore ubwo yahagurukaga mu Rwanda yahagurukanye n'ikipe isanzwe imucurangira yanamufashije mu gitaramo bizenguruka Afurika.






Umwanditsi

Emmy Nsengiyumva

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS