Kigali

Baherecyejwe n’abafana ba Rayon Sports na SC Kiyovu, Intare za APR basuye urwibutso rwa Mwulire banataha inzu bubakiye uwacitse ku icumu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/06/2019 13:27
0 0 0 0 0 Loading... 2

Intare za APR FC Fan Club ni ihuriro ry’abafana bihebeye ikipe ya APR FC ariko mu myaka ine bamaze bavutse bakaba bagenda bakora ibikorwa bifatika birimo no gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Kamena 2019 bafashe umuhanda bagana mu ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Mwulire basura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 mu gace ka Mwulire ahashyinguye imibiri 26,893 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.





Ku rwibutso rwa Mwulire abafana bahageze mu masaha y'igitondo

Nyuma yo gusobanurirwa amateka yaranze agasozi ka Mwulire, Intare za APR FC Fan ziherecyejwe n’abafana ba Rayon Sports bari biganjemo Gikundiro Forever Fan Club ndetse n’abafana ba Kiyovu Sport , bafashe urundi rugendo rutari rugufi bava ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire berecyeza i Bicumbi ahatuye Nsaziyinka Damien bubakiye inzu ifite agaciro ka miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda (7,500,000 FRW).

Nsaziyinka Damien ni umusaza wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 aho yari atuye mu murenge wa Mwulire, akagari ka Bicumbi mu mudugudu wa Bicumbi.

Abafana ba Rayon Sports bari bayobowe na Muhawenimana Claude Perezida w’abafana ba Rayon Sports n’Amavubi ari kumwe na Runigababisha Mike umuyobozi wa Fan Clubs zose za Rayon Sports.


Muhawenimana Claude Perezida w'abafana ba Rayon Sports


Runigababisha Mike (hagati) umuyobozi wa Fan Clubs zose (Fan Base) za Rayon Sports yifatanyije n'Intare za APR FC


Abafana ba Rayon Sports n'aba APR FC i Mwulire

Abafana ba Kiyovu Sport bari bayobowe na Minani Hemedi umuyobozi w’abafana b’iyi kipe ndetse akaba umukangurambaga w’abafana b’Amavubi.

Nyuma yo kwakira aba bafana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire, Rwagasana Jean Claude umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwulire yabwiye abanyamakuru ko mu izina ry’abatuye umurenge wa Mwulire ashimiye cyane Intare za APR FC kuba baragize umugambi wo gusura uyu murenge bakaba barawuhisemo mu mirenge 416 igize u Rwanda.

“Birashimishije cyane kuba mu mirenge 416 barahisemo Mwulire, Bivuze ko abafana ba APR FC bagiranye igihango n’umurenge wa Mwulire cyane abacitse ku icumi rya Jenoside kubera ko n’izina APR zari ingabo za RPF Inkotanyi  ndetse zikaba arizo zahagaritse Jenoside. Ni ikimenyetso cy’igihango n’ubundi bakomeza guhana”. Rwagasana


Rwagasana Jean Claude aganira n'abanyamakuru








Hashyirwa indabo ku mva 

Nyuma yo kugera mu kagari ka Bicumbi, abari bitabiriye iki gikorwa bicaye baganira uko gahunda yose yatangiye ndetse banataha inzu bubakiye Nsaziyinka Damien, umusaza wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi. Nsaziyinka yubakiwe iyi nzu nyuma yo kuba iyo yabagamo yari yarasenyutse cyane bityo bakabona kuyisana bitakunda usibye kubaka indi nshya bahereye hasi.

Kuba abafana b’amakipe ahora ahanganye bahuriye mu gikorwa cy’urukundo, Minani Hemedi wari uhagarariye abafana ba Kiyovu Sport yahawe umwanya avuga ko kuba baje mu gikorwa cy’Intare za APR FC atari igitangaza ku muntu wese wumva akamaro ka siporo kuko ngo Kiyovu Sport itari kuba iriho uyu munsi iyo igihugu kitabohorwa.

Minani Hemedi yatangiye agira ati “Turi hano twese nka APR FC yabuze igikombe cya shampiyona, Rayon Sports iri mu byishimo by’igikombe natwe na Kiyovu tuba turebera nka MINOIR. Gusa nyuma y’iminota 90’ turi abantu kandi abasportif tugomba gutandukana n’ibyadusenya kurusha ibyubaka”.

"Kuba Intare zahuje Kiyovu na Rayon Sports, ni ibintu wabwira umuntu uri mu Bubiligi ntabyumve kuko ayo ni amakipe ahora ahigana hasi no hejuru. Uyu munsi Kiyovu irakira Etoile de l'Est, kuba tutari ku Mumena ni uko tuzi ko Kiyovu itari gukomeza kubaho iyo u Rwanda rutabohorwa". Hemedi


Ijambo Minani Hemedi yavugiye i Bicumbi muri Rwamagana ryafashije abantu  kumva uko siporo yahuza abantu 

Gen.Mubaraka Muganga wari umushyitsi mukuru akaba ari visi Perezida wa APR FC ndetse akaba umuyobozi w’ingabo z’igihugu mu ntara y’Uburasirazuba n’umujyi wa Kigali yashimye Intare za APR FC igikorwa bakoze ndetse anasaba ko n’abandi bafana bashyira umutima ku bidafite agaciro bagomba kubiboneraho isomo.

“Ntabwo twe mu gaciro k’amafaranga tubishyiramo cyane ahubwo uwo mutima, umuco mwiza ku rubyiruko ruba rwigomwe byinshi rukaza ni ko gaciro. Ntabwo wabipima mu mafaranga ngo bikunde kubera ko hari abandi baba bagiye ahandi muri byinshi bibarangaza bidafite n’akamaro ariko iyo muje mukadufashiriza umubyeyi agasubirana umutima wa kimuntu akumva ko ashyigikiwe ni byo twifuza”. Gen.Mubaraka


Gen.Mubaraka Muganga ari kumwe n'abafana i Bicumbi

Agaruka ku kuba abafana b’amakipe y’abacyeba bahurira mu gushyigikirana mu gikorwa cy’urukundo, Gen.Mubaraka Muganga yavuze ko ibyo yakivugaho bihura neza n’ijambo rya Minani Hemedi.

“Hemedi uhagarariye abafana ba Kiyovu, ijambo ryose nari kuvuga yaritwaye. Nizere ko abanyamakuru barifashe neza. Reka mvuge gusa nti ibiduhuza ni byo byinshi, umukino ni iminota 90’ yaba myinshi ikaba 120’ bikaba birarangiye ubuzima bugakomeza”. Gen.Mubaraka

Uwase Claudine uzwi nka Claudio Perezida w’Intare za APR FC Fan Club yabwiye abanyamakuru ko iki gikorwa bagikoze nyuma yo gutecyereza bagasanga mu murenge wa Mwulire harabaye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bityo bakavugana n’ubuyobozi bw’uyu murenge kugira ngo babahitiremo umuntu bafasha unabikwiye (Udafite ubushobozi na mba).


Uwase Claudine bita Claudio aganira n'abanyamakuru i Bicumbi

Uwase akomeza avuga ko abayobozi b’umurenge babahitiyemo Nsaziyinka Damien kandi koko bakaza gusanga ababaye bahita bafata umwanzuro wo gutanga imbaraga bafite bakamwubakira inzu ifatika kuko iyo yabagamo yari iteye agahinda n’isoni.

Uwase Claudine yemeje ko ibikorwa byose bakoreye mu rugo rwa Nsaziyinka Damien byatwaye miliyoni zirindwi n’igice z’amafaranga y’u Rwanda (7,500,000 FRW).


Inzu intare za APR FC zubakiye Nsaziyinka Damien w'i Bicumbi


Inzu yatashwe ku mugaragaro

Nsaziyinka Damien yaganiriye n’abanyamakuru avuga ko ibyishimo bimurenze kandi akaba arushijeho gukunda urubyiruko.


Nsaziyinka Damien aganira n'abanyamakuru

Nsaziyinka Damien uvuga igisekuru cye akageza kuri Adam ndetse akaba ari uwo mu muryango umwe na Kilima Rugwe uri mu bami bayoboye u Rwanda, yabwiye Intare za APR FC ko abakunda cyane kandi uko bamukundiye bakamukura ibuzimu bakamugeza ibumuntu abasabiye umugisha utagabanyije kandi ko Imana yo mu ijuru izi neza urugero rw’ibyishimo afite.









Abari muri iki gikorwa ubwo bari bageze mu rugo kwa Nsaziyinka Damien bavuye ku rwibutso











Ifoto rusange irimo abafana b'amakipe  




Tags:



Umwanditsi

Mihigo Saddam

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

IBITECYEREZO

  • MUGABARIGIRA1 week ago
    Bafana, mwakoze kabisa,nk'uko mwabikomojeho ubukeba bwo mu kibuga ntibukwiye kutwibagiza indangagaciro nyarwanda, guhangana mu gufana ntibizahagarare kuko nabyo biri mu biryoshya umupira, kdi no gushyira hamwe tugakora ibikorwa nk'ibi bigaragaza ubunyarwanda bwa nyabwo ntibikabure. Imana ibahe umugisha!
  • Brainy1 week ago
    Wawoooo ndashima Intare za Apr Fc rwose ibyo nakoze nabandi babirebereho@WeForApr #VivAprFc#BlackNWhite

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS