Kigali

Okoko Godfroid watozaga Espoir FC yirukananywe na Mwemere Ngirinshuti

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/02/2019 19:46
0 0 0 0 0 Loading... 0

Uyu mutoza Okoko yirukanywe nyuma y'amezi 11 yari amaze atoza Espoir FC. Kuri ubu yamaze kwirukanwa azira gutanga umusaruro mubi.



Umuvugizi w'iyi kipe HABIMANA Francois yahamirije  Inyarwanda.com aya makuru ati:"Ayo makuru ni yo koko ni ukuri Okoko Godfroid yirukanywe azize umusaruro mubi,ntabwo yageze kumusaruro yasabwaga,ikipe twabaye tuyihaye Saidi Abedi Makassi  kandi n'uwo MWEMERE Ngirinshuti nawe yazize umusaruro muke n'ikinyabupfura kidahwitse (imyitwarire mibi),turashaka ikipe yacu ahantu heza kandi n'abanyarusizi n'abakunzi b'iyi kipe ndabasaba ko bakomeza gushyigikira iyi kipe ni iyabo."

Ubwo Okoko yahabwaga Espoir FC ngo ayitoze mu mezi 11 ashize, iyi kipe yari iri ku mwanya wa 8 muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda akaba yaragiye avugwaho kutumvikana n'abafana b'iyi kipe ya Espoir FC ndetse rimwe na rimwe n'ubuyobozi bw'iyi kipe.

Okoko waje muri iyi kipe ya Espoir FC yari asimbuye uwitwa Ndayizeye Jimmy umurundi watozaga iyi kipe nawe wirukanwe azira umusaruro mubi aho iyi kipe yari ihagaze ku mwanya wa 13 muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Uyu Okoko yanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda nka Musanze FC, Amagaju FC, Kiyovu Sports, Mukura Victory Sports na Gicumbi FC ,La Jeunesse n'izindi. Bivugwa ko hari ibyo atumvikanye n'iyi kipe bityo ngo komite ifata umwanzuro wo kumusezerera dore ko no mu kwezi kwa 12 yigeze guhagarikwa byagateganyo iminsi 15.

Amakuru agera ku Inyarwanda.com ava imbere mu ikipe ya Espoir FC aravuga ko uyu mutoza atagiye wenyine ahubwo ko n'umukinnyi Mwemere Ngirinshuti wari waje muri iyi kipe avuye muri Gicumbi FC yirukanwe, nawe yeretswe imiryango inkomoko yo kwirukanwa ngo nuko ntamusaruro yari agitanga kuri iyi kipe. Ibaruwa zo gusezererwa kw'aba bombi zirabageraho mugihe gito

Nshimiyimana Euphrem umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Rusizi yabwiye Inyarwanda.com ko iyi kipe bayitezeho umusaruro kuko si iya nyuma akavuga ko abanyarusizi bayitezeho byinshi harimo n'ibyishimo.

Iyi kipe yahise ihabwa gutozwa n'umwe mu bayikinnyemo ndetse akanakinira amavubi Saidi Abed Makassi , uyu akaba ari we mutoza wayo w'agateganyo.

Inkuru ya Francois Nelson Junior NIYIBIZI (Inyarwanda.com/Rusizi)






Umwanditsi

Mupende Gedeon Ndayishimiye

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS