Kigali

Camila Cabello yakuye Adele ku mwanya w’umuhanzikazi ufite indirimbo yasangijwe cyane kuri interineti

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:7/02/2019 18:07
0 0 0 0 0 Loading... 0

Umuhanzi Camila Cabello kuri ubu yamaze kugera ku yindi ntera kubera indirimbo ye ‘Havana’ imaze guca kuri ‘Hello’ ya Adele nk’indirimbo yasangijwe ikanarebwa n’abantu benshi kurusha izindi kuri interineti. Iyi ndirimbo ye yasohotse mu mpeshyi yo muri 2017.



Havana ni indirimbo Camila Cabello yafatanyije na Young Thug, ihita imushyira ahabona cyane nk’umuhanzi ukora ku giti cye, ni nyuma y’uko yari amaze igihe gito asezeye mu itsinda 5th Harmony. Iyi ndirimbo yakunzwe na benshi ku buryo abantu barenga miliyari bamaze kureba iyi ndirimbo. Hello y’umwongerezakazi Adele niyo yari iyoboye izindi ndirimbo zose z’abahanzi b’abagore mu gukundwa, kurebwa no gusangizwa kuri interineti.

Havana

Iyi ndirimbo ‘Havana’ ya Camila Cabello imaze gusangizwa kuri interineti inshuro miliyari 3.4 mu bihe ‘Hello’ ya Adele ari inshuro 3.36. Uyu muhanzikazi kandi ari mu bazaba bahatanira ibihembo muri Grammy awards uyu mwaka ziteganyijwe gutangwa kuri iki cyumweru tariki 10/02/2019.






Umwanditsi

UDAHOGORA Vanessa Peace

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS