Kigali

CRICKET: Igikombe cy’isi cyageze mu Rwanda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/02/2019 7:56
0 0 0 0 0 Loading... 1

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ukuboza 2019 igikombe cy’isi cy’umukino wa Cricket cyagejejwe mu Rwanda muri gahunda yacyo yo kuzengurutswa ibihugu bitandukanye by’isi mbere y'uko hakinwa imikino ya nyuma y’iki gikombe izatangira tariki ya 30 Gicurasi kugeza kuwa 14 Kamena 2019 i Wales n’i Londre mu Bwongereza.



Iki gikombe kigejejwe bwa mbere mu Rwanda cyageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe mu gitondo cy’uyu wa Gatanu, Gusa ntabwo gahunda yari ihari yemeraga ko hari uwagifata amashusho cyangwa ngo abe yagifotora kuko biteganyijwe ko biza kubaho ubwo Minisitiri w’umuco na Siporo mu Rwanda, Nyirasafari Esperance araba acyakirira imbere y’abanyamakuru mu masaha ari imbere ya mbere ya saa sita kuri sitade Amahoro.


Igikombe cy'isi cya Crcket kizava mu Rwanda ku Cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019

Mu Ukuboza 2018 ni bwo ubusabe bw'u Rwanda bwakiriwe neza muri gahunda y'uko igikombe cy'isi cyanyura mu bice bimwe na bimwe by'umujyi wa Kigali.

Iki gikombe kizanyura mu bihugu 21 aho bizorohera abafana b'umukino wa Cricket kuba bakibona mu gihe cy'amezi icyenda kizamara kizenguruka imijyi ikomeye 61 yo mu bihugu 21.


Sitade ya Gahanga izakinirwaho umukino wo gusezera kuri iki gikombe kiri mu Rwanda 

Imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi cy'umukino wa Cricket izabera mu Bwongereza na Wales kuva tariki ya 30 Gicurasi kugeza kuwa 14 Kamena 2019.

Nk'uko bigaragara kuri gahunda y'ishyirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA), igikombe cy'isi kizamara iminsi itatu (3) mu Rwanda kuko kizahava ku Cyumweru tariki ya 10 Gashyantare 2019 ubwo hazanakinwa umukino wo kugisezera kuri sitade mpuzamahanga ya Gahanga.

Ku nshuro ya mbere ntabwo igikombe cy'isi kizazenguruka imijyi y'ibihugu byabonye itike yo kwitabira imikino ya nyuma gusa kuko kizaca no mu bihugu bitayibonye ariko bifite iterambere ryihuse muri uyu mukino. Ibyo bihugu birimo u Rwanda, Nepal, Germany na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 U Rwanda ni kimwe mu bihugu bine bya Afurika bizanyuramo igikombe kimwe na Nigeria, Kenya na Afurika Y'Epfo.

Urugendo rw'iki gikombe rwatangiye tariki 27 Kanama 2018 ubwo cyari i Dubai. Igikombe cy'isi, kizava mu Rwanda kigana muri Nigeria, France, Belgium, Hollande mbere yo kujya mu Bwongereza na Wales aho kizahagera tariki 19 Gashyantare 2019, icyo gihe iminsi ijana y'urugendo izaba yuzuye.






Umwanditsi

Mihigo Saddam

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

IBITECYEREZO

  • Hirwa Raoul1 day ago
    ndumva aramateka u Rwanda rugize kubera umukino wa cricket kuko igikombe cy'isi kirakomeye cyane kuburyo ubu cricket igiye kuba umukino ukomeye mu Rwanda kubw'icyizere ishyirahamwe mpuzamahanga rya Cricket ryatugiriye mubihugu 5 gusa muri africa.

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS